Indwara y’umubyibuho ukabije itangiye kugaragara muri Afurika

Publié le par Zerubabeli Masengesho shaban



foto zerubabeli(zeru)
  Nk’uko abashakashatsi babitangaje ejo ku wa kabiri, ngo umugabane wa Afurika utangiye kubonekaho indwara y’umubyibuho ukabije (obésite/obesity) bikaba biterwa n’ibiribwa birimo isukari biboneka ku buryo bworoshye.

Aba bashakashatsi bafatanije na African Population and Health Centre yo muri Kenya bakaba barakoreye ubu bushakashatsi mu bihugu birindwi biri ku mugabane wa Afurika, bakaba barasanze umubare w’abayirwaye wariyongereyeho 35% hagati y’umwaka wa 1990 n’ 2000 kandi abenshi ari abakene.

Basanze rero ngo aho kugirango abanyafurika bifashije abe ari bo babyibuha, habyibuha ba bandi ngo batagira n’urwara rwo kwishima. Kandi imiti igendana n’ubu burwayi iracyari mike cyane ku buryo n’aho iri usanga ihenze bityo abarwayi b’abakene ntibabashe kuyigura.

image

Ariko na none nk’uko The Daily Nation ibitangaza, ngo Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Ubuzima (OMS) watangaje mu kwezi k’Ukwakira ko indwara y'umunanuko ukabije usigaye uteye impungenge kuko uhitana ba nyir’ukuburwara.

Ikindi kandi ngo n’ubwo Afurika ari wo mugabane udasirimutse, abaturage bawutuyeho ngo biri kugaragaza ko basirimutse. Ibiryo byaho nabyo bihendutse ni ibifite amasukari menshi ndetse n’amavuta.

Indi ndwara nayo iri kuba icyorezo ngo ni diabete, aho abantu barenga miliyoni 180 ku isi bayirwaye. Izindi ni kanseri n’umutima kandi izi zose zikaba zihenze kuzivuza.

image

Mu gihugu cy’Ubwongereza ho ngo umwana umwe ku icumi azaba arwaye iriya ndwara y’umubyibuho muri 2015, abakennye nibo bazaba bibasiwe kurusha abana b’abakire nkuko OMS yakomeje ibitangaza.

Bagereranije no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite iki kibazo cy’indwara zifite bikabije, basanze ngo abantu barenga 26% bafite umubyibuho ukabije hanyuma 1/3 cy’abo bakaba barengejeho ku buryo batava n’aho bari.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J
Contact Google Drive Phone Number USA +1-214-431-5122. We fix all issue Download, Setting Space, Login, Google Drive Sync Storage, Space, not working on Android, Linux. Mac, iphone etc.For more information visit-http://google.contactsupportnumberusa.us/google-drive-sync-storage-space-download-usa-support.php
Répondre