Intandaro y'ibibazo byo mu rugo n’isenyuka ry’ingo z’abashakanye

Publié le par Zerubabeli Masengesho shaban


foto zerubabeli(zeru)
  Gusenyuka kw'ingo ni igikorwa kijya kibaho kuri bamwe mu bashakanye, ibyo bikaba iyo umugabo n'umugore batanye burundu, cyangwa se bakabana mu mwuka mubi uzira urukundo aho usanga basigaye barara mu byumba bitandukanye mu nzu imwe mu gihe bagakwiye kurara bapfumbatanye bagashyushyanya.

Ibi biterwa n'impamvu nyinshi, hano twabateguriye zimwe muri zo...


1.IMIHINDUKIRE Y'UBUZIMA

Iyo umugabo amaze gushaka bishobora kumugora iyo abona atakigenga mu buzima bwe ngo akore ibyo yifuza nk'uko yabikoraga akiri wenyine.

Iyo ashatse gufata ibyemezo wenyine ari kumwe n'umugore nk'uko yabiteganyaga,agasanga agomba gufatana ibyemezo n'umugore mu buryo bwa demokarasi yarateganyaga kubifata nk'umwami,akaza gusanga ahubwo umuntu ari nk'undi,umugore amusaba kubahiriza uburenganzira bwe, umugabo yumva bimugoye akenshi agahitamo kwishaririza.

N'abagabo bo mu bihugu byateye imbere bubahiriza uburenganzira bw' abagore ntibakora na 1/2 cy'imirimo yo mu rugo n'ubwo umugore yaba akora umunsi wose umurimo ahemberwa.

image
Karabaye mu rugo byacitse!!!

2.IBIBAZO BITERWA N'AMAFARANGA

Amahane menshi yo mu rugo aturuka ku buryo amafaranga agomba gukoreshwa mu rugo. Amafaranga ni kimwe mu bya mbere gikunze gutera akajagari mu bashakanye ariko iyo bigeze mu madeni n'uburyo bwo kuyishyura biba agahomamunwa.

image
Ibihe nk'ibi hagati y'ababyeyi bigira ingaruka ku bana

3.IBIBAZO BITERWA N'ABANA

Abana bagaragaza intege nke mu rukundo rw'abashakanye. Iyo abashakanye bari basanzwe batitanaho mbere yo kubyara,iyo babyaye bihumira ku mirari kuko urukundo rwose rw'umugore rwigira ku bana uwo mwashakanye ntabe akimwitayeho.

4.IBIBAZO BISHINGIYE KU IDINI

Imyemerere y'umuntu igira akamaro mu buzima bwe kandi benshi bakomeye ku madini yabo cyane ku buryo icyahungabanya cyangwa kigapfobya imyemerere yabo batacyemera mu buzima bwabo kabone n'aho ibyo byaba bikorwa n'umukunzi.

Hari igihe kudahuza amadini bizana akajagari, cyangwa umwe yaba atemera cyane nk'undi mu idini rimwe bikaba ikibazo.

image


5.IBIBAZO BITURUKA KU GUHUZA IBITSINA

Hari igihe kunanirwa, uburwayi, ibibazo mu rugo n'ibindi bituma abashakanye batita ku guhuza ibitsina. Birumvikana igitsina ntigisimbura urukundo, kuganira n'ibindi, ariko kigomba kwitabwaho.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article